Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol Brewry Rwanda rwasinyanye amasezerano y'imikoranire n'urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League, afite agaciro ka miliyoni 915 z'amafaranga y'u Rwanda, azamara imyaka itatu aho Skol izajya itanga miliyoni 305 z'amafaranga y'u Rwanda buri mwaka.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yashimangiye ko ubufatanye bw'inzego zitandukanye ari ingenzi mu kuzamura imibereho y'impunzi no kuzifasha kwigira
Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi imbogamizi zikiboneka mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi, zirimo ikiguzi cyo guhinga kiruta kure icyo bagurirwaho ku isoko
Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kongera umubare w’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ukava kuri 20% ukagera kuri 50% mu myaka 10 iri imbere.
Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abakoloni n'abamisiyoneri bishe indangagaciro n'umuco nyarwanda bakuramo byinshi byahuzaga abanyarwanda ibyaje kuba intandaro y'isenyuka ry'ubumwe bari bafitanye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4$ mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yadindiye, asobanura ko uruhande rwa Kinshasa rwananiwe gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina n'ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ku munsi ngarukamwaka wa "Rayon Day" uzaba tariki 18 Nyakanga 2026 muri Sitade Amahoro.
Umukinnyi wa basketball ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament, uherutse kwinjizwa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yagizwe imboni y’u Rwanda mu ruhando rwa Basketball ku Isi
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije koroshya itumizwa mu mahanga uburyo ry’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Muhora wa Ruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.