Munyakazi Sadate yongeye gutanga igitekerezo gikomeye ku myambarire y’umuraperi w’Umurundi Kirikou Akili, nyuma y’uko uyu muhanzi yaserukanye kuri BK Arena mu gitaramo yari yahuriyemo na Kivumbi King. Sadate yavuze ko ikibazo cy’imyambarire n’imyitwarire imbere y’urubyiruko kidakwiye kureberwa ku bagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bafite ijambo mu rubyiruko bakwiye kubazwa urugero batanga.