Politiki

Ubuhinzi

Ibidukikije

Amashusho

SALEH WAVUYE MU BWONGEREZA ADIDIBUJE IKINYARWANDA YIGIYE MU ITORERO INDANGAMIRWA

Kugirango tujye muri vibes tugire aho tuba duhagaze|| Ntimukabe ubusa || Perezida Kagame

“Vibes ntabwo nzanze, ariko uhagaze he? Kugirango tujye muri vibes tugire aho tuba duhagaze.”

Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi: Perezida

MENYA IBICE BIGIZE IKIMENYETSO CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI CYUBATSWE KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO

Ndi Umunyagatolika, namubaye ntabizi ariko nkuze ndabyubahiriza – Perezida Kagame

Ijambo rya Perezida Kagame ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika

UBU KOKO TWEBWE ABIRABURA TUZEMERA KO DUCIRIRITSE? || PEREZIDA KAGAME

Imyidagaduro

Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye kuburana kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ku bijyanye no gutandukana byemewe n'amategeko 'gatanya'.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka, The Ben, yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy aho garatutse ku bintu biutandukanye nirimo n’ubuzimwa bwe bw’ubuto cyane cyane ibyamuranze ubwo yari akiri umunyeshuri.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye ibyamamare byahoze byamamaza inzoga ziri mu zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, ko noneho imbaraga babikoranaga, ubu zakora mu kuzirwanya.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga (Miss) w'u Rwanda muri 2020 yagaragaje ko we n'umugabo we Michael Tesfay benda kwibaruka imfura yabo.

Inkuru Nshya

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igice cy’Umuhanda KN 4 Ave, uhera ku masangano y’imihanda yo mu Mujyi (Roundpoint)  ugana kuri Centenary House, kizafungwa by’agateganyo kubera imirimo yo gukoramo umuyoboro w’utwara amazi.
U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe y’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force, EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026.
Imikino ya kamampaka yarangiye ikipe ya APR BBC na Patriots BBC ari zo zikatishije itike yo kujya ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda RSSB Tigers na REG BBC.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku ntambwe zikomeje gutera mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
APR W BBC yatsinze REG W BBC na The Hoops Rwanda itsinda Kepler W BBC mu mikino ya 1/2 cy'irangiza mu mikino ya kamarampaka ya basketball mu bagore, Cheetah Energy RBL Playoffs, bituma kuri buri mukino amakipe anganya intsinzi z'imikino 2-2, hakaziyambazwa umukino wa 5 ngo hamenyekane amakipe yerekeza ku mukino wa nyuma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangajwe umukinnyi w'umurundi Elie Mokono uzwi nka Eldhino nk'umukinnyi wayo mushya.
Byukusenge Devotha yegukanye umudari wa zahabu mu bagore naho Hakizimana John yegukanye umudari wa feza mu bagabo mu isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rya Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Brazzaville International Half Marathon, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ku nshuro yaryo ya 21.
Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo kigenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari z’ibihugu, International Budget Partnership bwagaragaje ko u Rwanda rwazamuye amanota ku ruhare rw’abaturage mu ishyirwaho n'ikoreshwa ry'ingengo y’imari, ariko ko hakiri icyuho kinini mu kugira uruhare rufatika mu ikoreshwa ry'umutungo wa Leta.