Umukinnyi wa Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yakoresheje ijambo rye ubwo yahabwaga igihembo cya Sócrates Award 2026, agaragaza inkuru ya Biringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12, ariko akaza gufashwa kongera kubona binyuze mu buvuzi yahawe na Big Shoe.