Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka ‘Yago’, ari mu mashimwe menshi nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi Element Eleeeh yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘ Ayayaah’ , yakoranye n’abahanzi bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien Aime wo muri Kenya.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yatangaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kuziparika bakayoboka bisi.
Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba na Gahini.
Amakipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC ari mu makipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino yayo ya mbere muri Shampiyona Nyafurika yʼAbagabo muri Volleyball, CAVB Menʼs Club Championship 2026, REG VC yo ntiyahirwa.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Africa ‘We Build Summit 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.