Rutahizamu ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Joy-Lance Mickels, yafashije ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan kugera mu ijonjora rya kane ari naryo rya nyuma igahita ijya muri UEFA Champions League.Mu mukino Sabah FK yakiriyemo AGF yo muri Denmark kuri Bank Respublika Arena, Joy-Lance Mickels yatanze umupira wavuyemo igitego ndetse atsinda n’igitego cya gatatu cyo ku munota wa 78 mu bitego 4-0 Sabah FK yatsinze.