Kimenyi Yves yavuze ku mubano we na Muyango Claudine, ahishura uko amufata nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mibanire yabo, ariko avuga ko hari ibyo adashaka kujya mu mizi abisobanuraho.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, uri mu bakomeye mu njyana ya Afrobeats, yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’abakunzi b’umuziki bari muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu.
Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq mu musangiro wateguwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu.
Umwaka w’imikino wa 2026-2027 wamaze gutangira ndetse n’imikino ya Shampiyona yaratangiye mu bihugu bitandukanye.Amakipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budage, Atletico Madrid yo muri Espagne na Aston Villa yo mu Bwongereza afitanye imikoranire na Visit Rwanda nayo yatangiye umwaka w’imikino akina Shampiyona zo mu bihugu byayo.Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka ku gishobora kwitegwa kuri aya makipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda muri uyu mwaka w’imikino n’ubwo atari kugira intangiriro nziza yose.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said ku kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze mu Bwami bwa Oman, mu ruzinduko rw’akazi agiye kugirira muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.