Umuraperikazi Candy Moon Supplier wamamaye mu muziki Nyarwanda byumwihariko uwo mu Njyana ya Hiphop yahishuye ko ubu ari mu rukundo na M1 bamenyanye mu bwana.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka ‘Yago’, ari mu mashimwe menshi nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi Element Eleeeh yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘ Ayayaah’ , yakoranye n’abahanzi bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien Aime wo muri Kenya.
Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.
Abasesenguzi n’abatuye Umujyi wa kigali basanga gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu kuyoboka bisi ari nziza ariko bagashimangira ko hakwiye gutekerezawa uburyo abantu bagenda neza by'umwihariko kugenda badahagaze, bakabona imbogamizi mu kuba hari abatuye aho zitanagera.
Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura Victory Sports et Loisirs ibitego bitatu ku busa, ihita iguma ku mwanya wa kabiri ishikamye gusa na none itanga ubutumwa ku mukeba Rayon Sports FC ko itaje yitonze ishobora kwandagazwa, mu mukino uzaba tariki ya 02 Gicurasi 2026.