Kuri uyu wa Kane ubwo hasuzumwaga ishingiro ry'umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, uzibanda ku gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro by'umwihariko mu buhinzi.