Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yavuze ko adasohora indirimbo kubera igitutu cy’uko hari bagenzi be bari kuzisohora
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko leta iriguteganya ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2026 urangira u Rwanda ruzaba rwarongeye bisi 100 z’amashanyarazi mu muhanda mu rwego gukomeza ingamba Leta yafashe zigamije koroshya ingendo no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko leta ikomeje gukurikirana ikibazo cy’umushahara fatizo mu Rwanda ariko agaragaza ko kongera uwo mushahara atari icyemezo gifatwa harebwa inyungu z’abakozi gusa, ahubwo ko hagomba no kwitabwa ku ngaruka gishobora kugira ku bukungu muri rusange.
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abanyarwanda kudahangayikishwa n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ashimangira ko Leta ikomeje gufata ingamba zihamye mu guhangana n'iki kibazo.