Inkuru Nshya

Politiki

Ubuhinzi

Ibidukikije

Amashusho

ABADEPITE BASABYE KO INGENGO Y’IMARI YITA KU KONGERA UBUMENYI N’UBUSHAKASHATSI MU BUHINZI

INGENGO Y’IMARI YARIYONGEREYE|| UKO GUVERINOMA YITEGUYE GUHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO KU ISOKO

Iby’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu cya AI u Rwanda rwashyizeho | AI izakoreshwa muri byose

IBYO WAMENYA KU BAYOBOZI BASHYA PEREZIDA KAGAME YASHYIZE MU NSHINGANO || IMPINDUKA MURI GUVERINOMA

Tuzarambiriza kuri Nkunganire kugera ryari? Hari ahadakwiye nkunganire| Ingaruka z’intambara ya Iran

Ubukungu, buteganyijwe kuzamuka kuri 6.8%

Nkunganire ya 18%, Fuel

MINISITIRI W’INTEBE YASHIMIYE RSSB TIGERS BBC YATWAYE BAL |YAHUMURIJE ABANYARWANDA| LETA IRITEGUYE

Imyidagaduro

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Kamena 2026, mu mbuga ya Kigali Convention Centre haturikirizwa ibishashi by’umuriro ‘fireworks’ mu rwego rwo kwishimira igikombe cya BAL 2026 RSSB Tigers BBC yegukanye.
Umuhanzi Bruce Melody yatangaje ko abarenga 500 biganjemo urubyiruko bahawe imirimo mu gutegura igitaramo kibimburira ibindi bizenguruka igihugu byiswe ‘Summer Country Tour’ bigiye gutangirira mu Karere ka Musanze.
Itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryamaze gutandukana na Irene Murindahabi uzwi nka M Irenen wari warebereraga inyungu z'iri tsinda kuva mu 2020.
Ikipe ya RSSB Tigers yateguye igitaramo cyo kwishimana n’Abanyarwanda bayishyigikiye mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2026, irushanwa risoza shampiyona y’amakipe akomeye ya Basketball muri Afurika

Inkuru Nshya

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyakoze impinduka mu masezerano yo kugurisha cyangwa gutanga ikinyabiziga nk’impano, aho hazajya hakoreshwa sisiteme y’iki kigo mu gukora amasezerano.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw)  yari yataye nyuma y’ibyumweru bibiri arangishwa.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku bitaro bya Nyanza icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake aho basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa,gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, mu irangamimerere handitswe abapfuye 39,355 akaba ari kimwe cya kabiri cy'abapfuye bingana na 50.5% bivuye kuri 46.1% byari ho mu mwaka wa 2024, aho byazamutseho 4.4%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi ya Banki ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Iterambere, EADB, asimbuye Matia Kasaija wo muri Uganda
Imanizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu mikino Ngororamubiri, African Athletics Championships.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 13 Gicurasi 1994, ni yo yabaye itariki ya mbere y’ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigambiriye kwica Abatutsi.