Umuhanzi Bruce Melody yatangaje ko abarenga 500 biganjemo urubyiruko bahawe imirimo mu gutegura igitaramo kibimburira ibindi bizenguruka igihugu byiswe ‘Summer Country Tour’ bigiye gutangirira mu Karere ka Musanze.
Itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryamaze gutandukana na Irene Murindahabi uzwi nka M Irenen wari warebereraga inyungu z'iri tsinda kuva mu 2020.
Ikipe ya RSSB Tigers yateguye igitaramo cyo kwishimana n’Abanyarwanda bayishyigikiye mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2026, irushanwa risoza shampiyona y’amakipe akomeye ya Basketball muri Afurika
Raporo y'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta bw'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 Kamena 2025, igaragaza ko hakiri icyuho gikomeye ku mikoreshereze y'ibitabo Leta iba yatanze mu mashuri kuko bikoreshwa ku kigero kiri hasi cyane ibishobora guhungabanya ireme ry'uburezi.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko hari imishinga idindira bigatera igihombo kuko iba itegerejweho ibisubizo mu kwihutisha bukungu bw'igihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame uri muri Botswana, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we w'iki gihugu, Duma Boko, cyakurikiwe n'isinywa ry'amasezerano atandatu.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasuye uruganda runini rufite ikoranabuhanga rya mbere ku Isi mu gutunganya Diyama ruherereye mu mujyi wa Gaborone, muri Botswana