Inkuru Nshya

Politiki

Ubuhinzi

Ibidukikije

Amashusho

Tuzarambiriza kuri Nkunganire kugera ryari? Hari ahadakwiye nkunganire| Ingaruka z’intambara ya Iran

Ubukungu, buteganyijwe kuzamuka kuri 6.8%

Nkunganire ya 18%, Fuel

MINISITIRI W’INTEBE YASHIMIYE RSSB TIGERS BBC YATWAYE BAL |YAHUMURIJE ABANYARWANDA| LETA IRITEGUYE

IBY’UMUSHAHARA FATIZO, NKUNGANIRE N’IMISHINGA YADINDIYE BYOSE BISHYIZWEHO UMUCYO

Nta byacitse ihari,| Ingaruka z’intambara ya Iran ku bukungu bw’u Rwanda | PM Dr. Justin Nsengiyumva

TWASHYIZE IMBARAGA HAMWE || THE BEN NA BRUCE MELODIE BATEGUJE IBIDASANZWE MURI COUNTRY SUMMER TOUR |

INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE IGANISHA KU RUPFU|| NI UGUPFA UHAGAZE UKAGWINGIRA MU MITEKEREREZE

Imyidagaduro

Inkuru Nshya

Minisitiri w'uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.
Kuri iki cyumweru, tariki 29 Werurwe 2026, mu ihema rya Camp Kigali ni bwo habaye ibirori byo gusoza Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku rwego rw’Igihugu aho Amatorero 10 ndetse n’Abasizi 11 ari bo bahatanaga ku rwego rw'Igihugu.
Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi biterwa no kuba abayobozi badakorana, ahubwo bamwe bagafata ibyemezo ku giti cyabo.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu cyerekezo cy'ishoramari ritanga inyungu ‘Baseline Profitability Index’ (BPI) mu mwaka wa 2026, aho rwagaragajwe nk’igihugu cyizewe cyashorwamo imari kandi ikunguka vuba.
Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, (ICT Terminological Dictionary in Ikinyarwanda), aho yanditswe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw'Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y'Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw'ikoranabuhanga.
Ihuriro rya AFC/M23(Alliance Fleuve Congo) ryashyize umucyo ku bikorwa biri kugaragara muri iki gihe ku mirongo itandukanye y’urugamba atari ibintu bishya, ahubwo ari ihinduranya risanzwe kandi rishingiye ku igenamigambi ry’ingabo zaryo zizwi ku izina ry’Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise).
Badrama wayobotse inzira yo gusebya no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo yakumiriwe kwinjira ahabereye igitaramo cy'umuhanzi Ruti Joel muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Christian Irenge yateye imitoma myinshi umugore we Lynda Nkusi amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.